Dore ubwoko bwa bagiteri nziza ku buzima wagakwiye gufata umunsi ku munsi

Bagiteri ni ubwoko bwa mikorobe, akenshi iyo havuzwe iri zina benshi bumva indwara cg kumererwa nabi mu mubiri muri rusange. Mu by’ukuri, siko bagiteri zose zinjiye mu mubiri ziba ari mbi cg se ngo ziteze indwara, hari izifasha umubiri mu mikorere itandukanye ndetse no kurwanya bagiteri mbi.

Umuntu muzima agomba kuba afite bagiteri nziza buri gihe zigera kuri miliyari ibihumbi ijana! Izi bagiteri ziba mu kanwa, ku ruhu, mu matembabuzi, mu mvubura zitandukanye, muri nyababyeyi, mu gitsina, mu bihaha, mu macandwe, mu rurenda rwo mu mazuru no mu maso, ndetse no mu nzira y’urwungano ngogozi.

Akamaro k’izi bagiteri nziza ku mubiri, ni ugufasha kurinda ibibazo bimwe na bimwe harimo nko kuzana uduheri mu maso, allergies zitandukanye n’uburwayi butandukanye bw’igifu. Zifasha umubiri nk’abasirikare bashinzwe kurwanya bagiteri mbi, zitera indwara.

Ubushakashatsi bwerekana ko hari ubwoko bw’ibiribwa buba burimo bagiteri nziza nzima, zizwi nka probiotics, ziboneka cyane cyane mu biribwa byasembuwe cg inyongera.

Dore bagiteri nziza 10 zifitiye umubiri akamaro
  1. Lactobacillus Acidophilus

soma “lakitobasilusi asidofilusi”, ubu bwoko bwa bagiteri ni ingenzi cyane kuko zigabanya uburibwe bwo mu nda no kuba wakumva mu nda byigaragura (ibizwi cyane nk’inzoka zivuga). Ikindi zifasha kurinda ubudahangarwa bw’urwungano ngogozi

  1. Lactobacillus Casei

Zigabanya ibimenyetso byo gucibwamo ndetse zigatuma bagiteri zifitiye akamaro umubiri zikura neza.

  1. Lactobacillus Plantarum

Ubu bwoko bwa bagiteri, bugabanya ibyago byo kurwara indwara z; umutima, cyane cyane mu banywi b’itabi.

  1. Lactobacillus Salivarius

Izi zirinda icyo twakita nk’imipaka y’amara kuba yakwangirika mu gihe cy’igogora ndetse ikagabanya guhumeka umwuka uhumura nabi

  1. Lactobacillus Brevis

Izi zirinda indwara y’ishinya ibyimba

  1. Lactobacillus Rhamnosus

Izi bagiteri zirinda uruhu gufuruta

  1. Bifidobacterium Bifidum

Zirinda kubyimbirwa mu mara manini

  1. Bifidobacterium Lactis

Zituma umubiri ugira urugero rukwiye rwa bagiteri mu gifu no mu mara cyane cyane nyuma yo gukoresha antibiyotike (imiti yica bagiteri).

  1. Bifidobacterium Longum

Izi zifasha mu kuvanaho ibimenyetso bijyana no kutihanganira gluten (ibi bikunze kuba ku bantu barya ibinyampeke bakagira ikibazo, nk’umuceri, ingano cg ibindi birimo ifarini)

  1. Streptococcus Thermophilus

Zifatanyije n’izindi bagiteri twabonye, zigabanya ibyago byongera kuba warwara indwara z’umutima.

Ni hehe wasanga izi bagiteri nziza?

Izi bagiteri nziza tumaze kuvuga, ziboneka mu byo kurya cg kunywa bitandukanye. Aho ziboneka cyane ni mu mata y’ikivuguto, yogurt, gusa hari n’ahandi iboneka nk’amavuta y’inka cg fromage, n’ibindi biryo bisembuye nk’imyumbati isembuye cg ibindi bikunze cyane ku boneka mu bihugu by’aziya y’iburasirazuba (nk’ubuyapani na za koreya)

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *