Gisozi: Umunyerondo arakekwaho kwica mugenzi we amukubise inkoni

Uyu mugabo witwa  Twizerimana Cyrique ukorera mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, afungiye kuri Sitasiyo y’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gisozi akaba akekwaho kwica mugenzi we bakoranaga akazi ko gucunga umutekano ,uwo mugabo akaba yitwa Bahinyura Alain, bakunze kwita Fils.

Uwatanze amakuru yavuze ko Twizerimana yakubise Bahinyura inkoni mu mutwe ahita abura ubwenge, bamugejeje kwa muganga ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence avuga ko bakirimo gushaka amakuru kugira ngo bamenye neza icyateye ikibazo kiri hagati y’ababagabo, bikaviramo umwe kuhasiga ubuzima.

Musasangohe yagize ati “Umunyerondo yishe mugenzi we, ariko uwo wapfuye nyine ntahari kugira ngo tumenye icyatumye barwana, RIB nk’abafite ubwo bumenyi batangiye iperereza”.

RIB iracyakora  iperereza ku girango bamenye neza  umuzi w’ikibazo kiri hagati y’abanyerondo  bwarwanye, bikaviramo umwe kuhasiga ubuzima.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *