Goma:Ikirunga cya Nyiragongo gikomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kongera kuruka.

Nyuma y’uko Ikigo gishinzwe kugenzura Ibirunga gitangaje amakuru y’uko Ikirunga cya Nyiragongo gikomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kongera kuruka.urwego rushinzwe ibidukukije REMA  rwohereje abakozi barwo mu rwego rwo kugenzura umwuka mu gace mu gace ka Rubavu.

Iri tsinda riri kwifashisha imashini esheshatu ziyongera ku zo REMA isanzwe ikoresha mu gupima ubuziranenge bw’umwuka n’ibipimo ku mazi y’Ikiyaga cya Kivu hagamijwe gupima ubuziranenge bwayo.

REMA yatanagaje ko Ikibazo cy’umwuka muri Rubavu kidafitanye isano n’Ikirunga cya Nyiragongo, ahubwo bifitanye isano n’ibikorwa bya muntu birimo ibinyabiziga bisohora imyuka ihumanya umwuka ndetse no gucana inkwi n’amakara, ibyo bikaba ari byo bitera ubwiyongere bwa gaz ya Sulfur Dioxide (SO2) mu mwuka.

Ibi nanone kandi bigaragarira mu ngano y’uduce duto duto tutabonwa n’amaso twivanga n’umwuka twagaragaye mu bipimo by’umwuka byafashwe kuva mu minsi itatu ishize.

Abaturage batuye  mu Karere ka Rubavu barashishikarizwa gukomeza kwambara udupfukamunwa no kugabanya ibikorwa bakorera hanze aho bishoboka.

Ikigo REMA kibinyujije kurukutwa rwacyo rwa Twitter cyavuze ko ibipimo byafashwe bigaragaza ko amazi y’Ikiyaga cya Kivu afite ibipimo by’ubuziranenge kandi nta mpinduka zigaragara kuri ayo mazi hagendewe ku bipimo byafashwe mu bihe byashize.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *