Hamenyekanye akayabo Byiringiro Lague yaguzwe na Sandvikens FC

Umukinnyi w’ikipe ya APR FC ndetse n’Amavubi Byiringiro Lague yamaze kugurwa n’ikipe yo mugihugu cya Suède ibarizwa mu cyiciro cya gatatu aho yamaze gusinya amasezerano y’imyaka itatu ku kayabo ka miliyoni zirenga 200 Frw.

Ku mugoroba wo kuri uyu wakane tariki 26 Mutarama 2023 nibwo hamenyekanye ko uyu musore yamaze gusinya amasezerano muri iyi kipe.

Amakuru ahari nuko uyu mukinnyi yaguzwe agera kuri Miliyoni 220 Frw, na Sandvikens FC mu masezerano y’imyaka itatu nkuko yabihamirije RADIOTV10 mu ishami rya siporo.

Uyu rutahizamu kandi yahamirije RADIOTV1O ko azahaguruka mu Rwanda tariki 11 Gashyantare 2023, nyuma yo gukina umukino w’ishiraniro uzahuza APR FC na mucyeba wayo Rayon Sports.

Byiringiro Lague agiye muri Sandvikens FC asangamo Mukunzi Yannick wayigiyemo mu mwaka wa  2019 atijwe na Rayon Sports aho nyuma byamuhiriye akaba amaze kuba ubukombe muri iyi kipe.

Lague yari asanzwe akinira  APR FC guhera muri Mutarama 2018 aho Yayigezemo avuye muri Intare FC mu gihe yakuriye muri Vision FC.Asanzwe kandi yifashishwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *