Hatumijweho inama y’ikitaraganya y’abayobozi b’abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu n’ubuyobozi bw’iyi kipe

Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 22 Kanama 2023 hazaba inama y’abayobozi b’abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Ni inama igiye kuba nyuma y’igitutu cy’abafana bakomeje kugaragaza kutishimira umusaruro w’iyi kipe mu mikino itambutse

Ibintu byabaye bibi cyane ubwo iyi kipe yanganyaga 1-1 na Gaadiika FC yo muri Somalia mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Bamwe mu bafana b’iyi kipe bagaragaje kutishimira uko ikipe yabo yakinnye ndetse bananenga umutoza aho basabye ko bamwirukana bakabagarurira Adil Erradi Mohammed wahoze atoza iyi kipe bakaba baranatandukanye nabi.

Hahise hatumizwaho inama izahuza abayobozi b’abafana b’iyi kipe ku rwego rw’igihugu n’ubuyobozi bwa APR FC ikaba izabera kuri Tennis Club aho byitezwe ko ubuyobozi bw’iyi kipe ko buzibutsa aba bayobozi bw’abafana uko abafana bakwiye kwitwara no kubereka gahunda zose z’ikipe ni mu gihe aba bayobozi b’abafana nabo bazababwira icyo abafana bifuza n’uko ikipe yaba yubakitse kugira ngo igere ku ntsinzi.

Iyi nama igiye kuba nyuma y’uko iyi kipe yamaze gusohora itangazo ishimira abafana bayo uburyo berekana ko bashyigikiye iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, bababwira ko ari bwo umwaka w’imikino ugitangira ndetse ko hari na byinshi birimo gukorerwa inyuma y’amarido.

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *