Ikipe ikomeye yo muri Sudan yasabye gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda

Al Hilal SC yegukanye shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Sudani iri gukora ibishoboka byose ngo irebe ko yakina muri shampiyona y’u Rwanda.

Ni nyuma y’umutekano muke ubarizwa muri iki gihugu ahinini bitewe n’intambara iri muri Sudani.

Ikaba yaragize igitekerezo cyo kuba yashaka uburyo yiyandikisha ikaba yaza gukina muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Umunyamabanga w’agateganyo wa FERWAFA, Jules Karangwa akaba yavuze ko nta baruwa y’iyi kipe barabona isaba gukina muri shampiyona y’u Rwanda.

Umuyobozi w’iyi kipe yavuganye n’umuyobozi wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse amugezeho igitekerezo cye ndetse intambwe ikurikiyeho ari uko ubu bagiye kwandikira FERWAFA basaba kuza gukina mu Rwanda.

Al Hilal SC yegukanye shampiyona ya 2022-23 ikaba izahagararira Sudani mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League, irimo guhangana n’ibibazo by’abakinnyi bayo bashaka gusesa amasezerano.

Yifuza ko yo niyo yakwemererwa kuza gukina shampiyona itemerewe gutwara igikombe ntacyo biyitwaye ko icyo bashaka ari uko abakinnyi bayo bagumya bumva batekanye kandi bagakina imikino Nyafurika bameze neza.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *