Imodoka itwara abakinnyi ba Kiyovu Sports yakoze impanuka

Iyi mpanuka y’imodoka  yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aho yagonze umunyamaguru ubwo yari ijyanye abakinnyi mu myitozo kuri Stade ya Kigali.

Imodoka ya Kiyovu Sports yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aho yagonze umunyamaguru ubwo yari ijyanye abakinnyi mu myitozo kuri Stade ya Kigali.

Uwari uhari yavuze  ko “Imodoka yagonze umunyamaguru agakomereka ukuguru.”

Yakomeje avuga ko polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yahise ihagera igakurikirana uko uko byagenze mu gihe umunyamaguru yajyanywe kwa muganga.

Kiyovu Sports yahise ikomeza kuri Stade ya Kigali aho yarigiye gukorera imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona izakiramo Gasogi United ku Cyumweru saa Sita n’igice.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *