Indege itwaye abagenzi yaguye mu Kiyaga cya Victoria

Indege y’Ikigo Precision Air yakoze impanuka igwa mu Kiyaga cya Victoria ku ruhande rwa Tanzania, ibikorwa by’ubutabazi bikaba bikomeje.

Iyi ndege yavaga i Dar es Salaam igiye i Bukoba, inyuze i Mwanza.

Ikigo cy’itangazamakuru cya Tanzania, TBC, cyatangaje ko amakuru y’ibanze yemeza ko “iyi mpanuka yatewe n’ikirere cyari kibi kubera imvura nyinshi ivanze n’umuyaga udasanzwe.”

Yaguye mu mazi ubwo yageragezaga kugwa ku kibuga cy’indege cya Bukoba, cyubatse ku nkombe z’Ikiyaga cya Victoria.

Precision Air yasohoye itangazo ivuga ko iriya ndege yari itwaye abantu 39, barimo abantu bakuru 38 n’umwana umwe.

Yakomeje iti “Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje, tukaba twemeza ko abantu 26 bamaze gutabarwa, bajyanywe mu bitaro kugira ngo bitabweho. Kugeza ubu nta muntu biremezwa ko yapfuye.”

Precision Air ni ikigo cy’indege kigenga cyo muri Tanzania. Gikorera ingendo mu byerekezo bisaga 10 imbere no hanze ya Tanzania, aho indege zayo zitangirira ingendo i Dar es Salaam.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangaje ko yababajwe n’iyi nkuru y’impanuka y’indege, yabereye mu Ntara ya Kagera.

Ati “Ndihanganisha abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka bose. Dukomeze gutuza mu gihe ibikorwa by’ubutabazo bukomeje, tunasaba Allah kudufasha.”

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *