Intumwa ya Papa yasoje imirimo yayo mu Rwanda,uyu munsi yakiriwe na Persida Paul Kagame

Arikiyepisikopi Andrzej Józwowicz, wari umaze imyaka ine ari Intumwa y’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis mu Rwanda, kuri ubu akaba yasoje imirimo ye. yakiriwe na perezida  Paul Kagame.yagiye gusezera Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

kuri Twitter ya Village Urugwiro bugira buti hanyujijweho Ubutumwabugira buti  “Uyu munsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Arikiyepiskopi Andrzej Jozwowicz, wari Intumwa ya Papa mu Rwanda, waje kumusezeraho.”

Uyu Arikiyepiskopi Józwowicz yagizwe Intumwa ya Papa Francis mu Rwanda mu 2017. Uyu Arikiyepiskopi Józwowicz yabonye izuba tariki ya 14 Mutarama 1965 avukira muri Pologne mu Mujyi witwa Bicka,Yahagarariye Papa mu bihugu birimo Mozambique, Thailand, Hongrie, Syria, Iran n’u Burusiya,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *