Kigali: Abantu bafatiwe mu kabyiniro.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021, Polisi yafatiye abantu 64 mu kabari barimo kunywa no kubyina barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Bose bafatiwe mu kagari ka Kamutwa mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, ahazwi nko kwa Bonke k’uwitwa Jean Marie Vianney Twiringiyimana, bafatwa amasaha ateganyijwe yo kuba abantu bageze mu ngo zabo yarenze, barimo kunywa inzoga, banabyina kuko aho bafatiwe harimo akabyiniro (Club).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru, Gertrude Urujeni, avuga ko uretse kuba utubari twarakomorewe tukemererwa gukora, ako bafatiwemo nta ruhushya kigeza gasaba.

Ati “Haraye hafatiwe abantu bagera muri 60 koko, barengeje amasaha yo gutaha, ariko by’umwihariko banakoraga n’ibikorwa bitemewe, kuko bakoze akabari ndetse bashiramo n’akabyiro, kandi by’umwihariko ntabwo bari babyemerewe. Nk’uko mubizi, utubari twemerewe gukora ariko hari n’andi mabwiriza bagomba kuzuza, ayo mabwiriza rero ntabwo bigeze batwandikira ngo badusabe kongera gukora, kuko hashize igihe utubari dufunze”.

Polisi iributsa abantu ko icyorezo cya Covid-19 kigihari ntaho cyagiye, ikabasaba kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda nk’uko yashyizweho, kugira ngo intabwe yari imaze kugerwaho batayisubiza inyuma, kuko bishobora gutiza umurindi icyorezo kikongera gukaza umurego.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *