Meddy yasohoye indirimbo ye yambere nyuma yo kwinjira muri Gospel(Video)

Umuhanzi Nyarwanda w’icyamamare Ngabo Médard Jobert wamenyekanye nka Meddy yashyize hanze indirimbo ‘Grateful’, nyuma yo guca amarenga ko agiye kwiyegurira Gospel.

Nyuma yaho yari amaze iminsi ateguza abakunzi be ko agiye gusohora indirimbo yahimbiwe Imana ,yayishyize hanze kuri uyu wagatanu.

Muri iyi ndirimbo Meddy aba agaragaza uburyo Imana yabanye nawe mu bikomeye akamuba hafi,aho aririmba avuga amashimwe n’ubuntu bw’Imana ,akaba agaragaza ko anyuzwe n’ubuntu bwayo.

Meddy yari amaze igihe kingana n’umwaka atagaragara mu muziki nyuma yaho yari yakoze indirimbo ebyiri zakunzwe nabatari bake arizo Queen of Sheba na My Vow nyuma akaza gutangaza ko yakijijwe akakira yesu kiristu nk’umwami n’umukiza.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *