Miss Mutesi Jolly arashinjwa kwambura Restora ikomeye yo muri Tanzaniya ubwo aherukayo

Imwe mu ma Resitora akomeye yo muri Tanzania yitwa Season Caters yashinje Miss Mutesi kubambura nyuma yuko bagaburiye abakobwa bari mu irushanwa rya Miss East Africa 2021 uyu mukobwa abereye Visi President.

Mu butumwa iyi resitora yanyujije ku rukuta rwa Instagram, basabye Miss Jolly na “Rena Events” bafatanyije gutegura Miss East Africa 2021 kubishyura amafaranga yabo nyuma bagaburiye abakobwa mu mwiherero (Camp).

Jolly akibona ubu butumwa yahise asubiza iyi resitora abasaba kuvugana na Rena Events. Yagize ati “Ndabasabye muvugane na Rena Events , Rena Callis kuko mwavuganaga nawe. Amakimbirane yanyu ntabwo akwiye kugira ingaruka ku bandi badafitanye ikibazo na company. Birababaje kuba muri guca muri ibi byose. Ndi umujyanama (Consultant) wigenga ntabwo mfite aho mpuriye na Rena Events murakoze.”

Mutesi Jolly afite amasezerano yo gutegura irushanwa rya Miss East Africa mu gihe cy’imyaka itanu dore ko yanariguzemo imigabane.

Iki kirego kije kandi mu gihe Umunyana Shanitah wegukanye Miss East Africa 2021 atarashyikirizwa imodoka yatsindiye ifite agaciro ka miliyoni zirenga 40Frw.

Source: btnrwanda.com

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *