Ni gute wamenya ko umwana wawe afite ubumuga bwa Autism ?

Autism ni ikibazo gikunze kwibasira abana bato, kikabaho mu gihe urwungano rw’imyakura rwagize ikiruhungabanya mu mikorere yarwo, ndetse n’imiremerwe yarwo.

Iki kibazo gitangira kugaragara hagati y’imyaka ibiri n’itatu yambere y’ubuzima bw’umwana, aho ubwonko buba budakora neza, bikagaragarira mu myitwarire idahwitse umwana ashobora kugaragaza,Nkuko tubikesha ikigo gishinzwe kurinda no kurwanya indwara (Center for Diseases Control and Prevention), kigaragaza ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko Autism ari ikibazo gihangayikishije, aho usanga muri leta zunze ubumwe, umwe(1) mu bahungu mirongo itatu na barindwi(37) aba afite iki kibazo naho umwe(1) mu bakobwa ijana na mirongo itanu numwe(151) ariwe uba ufite iki kibazo.
Dore bimwe mu bishobora gutera iki kibazo

Abahanga mu by’ububuzima, batangaza ko, impamvu nyamukuru itera iki kibazo itaragaragara neza, ariko hakaba hari bimwe mu bishobora kuba imbarutso.
Muri izo twavugamo :

Ø Akoko : Kuba hari abo mu muryango bagize iki kibazo, bishobora gutuma umwana wo muri uwo muryango agararwaho niki kibazo.
Ø Imyitwarire itari myiza yaranze umubyeyi mu gihe yari atwite, nayo ishobora kugira uruhare mu kuba umwana yagira ubu bumuga, imwe muriyo, twavugamo nko kuba yarakundaga kuba wenyine, guhorana umubabaro n’ibindi

Ibimenyetso bigaraza umwana ufite iki kibazo

Ibimenyetso bya Autism, bitangira kugaragara nibura mu myaka ibiri ya mbere y’ubuzima bw’umwana, muri iyi nkuru twagerageje kwegeranya, bimwe mu bimenyetso bishobora kugaragaza ko umwana ufite ikibazo cya Autism, ni uko usanga afite imyitwarire yihariye nko :

  • Gutinya urusaku cyane cyangwa izuba
  • Kudakunda kuvuga mbese agahora ajunjamye
  • Kuba atabasha gufata mu mutwe cyangwa se kuvuga amazina ye
  • Kudashaka guhuza amaso n’abandi bantu
  • Kudakunda gukina
  • Kudasubiza neza mu gihe agize icyo abazwa
  • Gukubagana cyane
  • Kurizwa n’ubusa
  • Gushaka kuba ari wenyine igihe cyose mbese akitaza abantu

Inama
Mu gihe ubonye umwana, ugaragarwaho n’ibi bimenyetso ndetse n’ibindi bisa nabyo, si byiza ku mukubita, kumubwira nabi, kumuha akato n’ibindi nkibyo, ahubwo ihutire ku mujyana kwa muganga, kuko iki kibazio iyo gifatiranywe biki mu maguru mashya, birashoboka cyane ko cyakosoreka, umwana akagira ubuzima buzima.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *