Nyanza: Amayobera ku rupfu rw’umugore bikekwa ko yakubiswe n’inkuba

Umugore witwa Mukakaremera Agnes wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yararyamye bukeye umugabo we bararanye asanga yapfuye.

 

Uwo mugore w’imyaka 35 y’amavuko yari asanzwe abana n’umugabo we mu Mudugudu wa Rukari mu Kagari ka Rwesero.

Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022 nibwo umugabo we yatabaje ubuyobozi avuga ko ‘akangutse agasanga umugore we yapfuye’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko batabaye basanga uwo mugore yapfuye bajyana umurambo we ku Bitaro bya Nyanza kuwukorera isuzuma.

Ati “Twasanze yapfuye ariko imvura yari yaraye igwa ari nyinshi ndetse n’inkuba ikubita igiti kiri iruhande rw’inzu yabo. Haketswe ko urupfu rwe rushobora kuba rufitanye isano n’iyo nkuba yakubise igiti ariko RIB niyo iri gukora iperereza ngo hamenyekane uko yapfuye.”

Nyuma yo gukorera isuzuma umurambo we hatanzwe uburenganzira urashyingurwa.

Bizimana yavuze ko uwo muryango wari usanzwe ugirana amakimbirane ashingiye ku businzi bw’umugabo kandi yari amaze amezi umunani afunguwe kuko yari yarafungiwe icyaha cy’ubujura.

Uwo muryango wari umaze imyaka 10 utuye mu Murenge wa Busasamana kuko waturutse mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kibirizi. Bari bamaze kubyara abana batatu.

Kugeza ubu nta muntu watawe muri yombi akurikiranyweho urupfu rw’uwo mugore.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *