Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Kaminuza ya Coventry

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 2 Gashyantare 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Coventry (Coventry University Group) ku isi Prof. John Latham wari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Afurika rifite icyicaro gikuru i Kigali, Prof. Silas Lwakabamba.

Coventry University Group, ni imwe muri Kaminuza zubatse izina rikomeye mu Bwongereza no mu ruhando mpuzamahanga yahisemo u Rwanda nk’Igihugu cyakira ishami ry’Afurika, rikorera mu nyubako ya Kigali Heights iherereye mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo.

Ubuyobozi bw’iyo Kaminuza bwatangaje ko iyo Kaminuza yagombaga gutahwa ku mugaragaro kwezi kwa Kamena, mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM 2021) yasubitswe bwa kabiri, ikaba yarimuriwe mu cyumweru kizatangira taliki ya 20 Kamena 2022 (CHOGM2022).

Mu ntangiriro z’ukwezi ka Kamena umwaka ushize, ni bwo ubuyobozi bwa Kaminuza ya Coventry bwatangaje ko bwagize Prof. Silas Lwakabamba Umuyobozi w’Ishami ry’Afurika rifite icyicaro gikuru i Kigali, akaba ashinzwe gukurikirana ibikorwa by’iyo kaminuza muri Afurika birimo gutegura gahunda z’imiyoborere, ubushakashatsi, guhanga imirimo n’udushya, gukurikirana no gukorana n’abarangije muri iyo Kaminuza n’ibindi.

Prof Lwakabamba ashinzwe guteza imbere ubucuruzi bwa Kaminuza muri Afurika, bikaba byitezwe ko azakoresha ubunararibonye buhagije afite mu kugeza Coventry University ku yindi ntera binyuze mu gushimangira ubufatanye n’izindi nzego ndetse no gusangiza abandi ku buhanga n’ubwo bunararibonye.

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Coventry buvuga ko gahunda yo gufungura ishami mu Rwanda igize umushinga wagutsewo kwagura amashami mu mahanga no kuyateza imbere mu bijyanye n’uburezi bufite ireme.

Intego nyamukuru ni iyo kwegereza serivisi abagenerwabikorwa b’iyo kaminuza ku Isi yose, ishami rishya rifite icyicaro mu Rwanda rikaba rigiye gukurikira iryashinze imizi i Dubai n’irya Singapore.

Ikindi kigenderewe nanone ni ukwegereza ubunararibonye mu myigishirize, ubushakashatsi ndetse n’ubucuruzi biranga iyo kaminuza kuva yashingwa mu mwaka wa 1987.

Icyicaro cy’iyo Kaminuza muri Afurika cyitezweho gukorana intego yo gutsura umubano n’ibindi bihugu byo ku mugabane ndetse no gushyigikira umubano usanzwe mu bihugu bimwe na bimwe.

Ni ishami ryitezweho guteza imbere ubushakashatsi, gahunda zigamije guteza imbere Isi yabaye nk’umudugudu, gukorana n’ibigo bitandukanye mu guhanga udushya, bikazakorwa binyuze mu bufatanye na z’Ambasade, ibigo bya Leta, ibigo by’ubushakashatsi, za kaminuza n’inzego z’abikorera.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *