RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda

 

Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda bivuga ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yinjiye mu kirere cy’u Rwanda, ahagana saa 12h00 ariko ihita isubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo u Rwanda rwashyize hanze rwavuze ko “iby’uku kwinjira mu kirere cy’u Rwanda kw’indege y’igisirikare ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byahise bimenyeshwa Guverinoma y’iki gihugu.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ibyabaye uyu munsi ni igikorwa kimwe kigize ubushotoranyi bumaze iminsi burimo n’ubusa nk’ubu bwabaye ku wa 7 Ugushyingo mu 2022, ubwo indege y’igisirikare ya RDC yinjiraga mu Rwanda ndetse igahagarara gato ku kibuga cy’i Rubavu mbere yo gusubira muri RDC.”

U Rwanda rwavuze ko ibi bikorwa by’ubushotoranyi bikomeje bibangamira ibigenwa n’amasezerano ya Luanda, ndetse ruhamya ko iyi myitwarire ya RDC itizwa umurindi n’amahanga akomeza kugereka k’u Rwanda ibibazo biri muri iki gihugu byose ariko akirengagiza ubushotoranyi gikomeje kurukorera.

Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo ryo kwamagana igikorwa cy’ubushotoranyi, ivuga ko cyakozwe n’indege y’intambara ya Congo Kinshasa, mu mazi y’ikiyaga cya Kivu

 

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *