Ruhango: Abanyeshuri bagera ku 6 994 batangiye ikizamini cya Leta

Uyu munsi mu Karere ka Ruhango kimwe n’ahandi hirya no hino mu Gihugu, abanyeshuri batangiye ikizamini cya Leta aho abasoza icyiciro cy’amashuri yisumbuye ari 4 244, abasoza ayisumbuye ni 1729 n’abo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro 1021 bose hamwe bakaba ari 6994.

Mu gutangiza ibyo bizamini, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabifurije gutsinda, abasaba gukora batuje kuko biteguye neza, anabashishikariza gukomeza kwirinda COVID-19.

Yagize ati: “Abana bakore ibizamini batuje bose bazatsinde nk’uko tubyifuza nk’Akarere, bisukuye hanyuma nubwo bakora ikizamini ntibegerane. Icya kabiri bagomba kwirinda icyorezo cya COVID-19 bubahiriza kwinjira bakarabye kandi ntibegerane cyane ko n’ubundi amabwiriza asaba ko abana ko buri mwana aba yicaye ku ntebe ye kandi atandukanye na mugenzi we.”

Meya yibukije abanyehsuri kandi ko bagomba kwirinda amakosa yabagiraho ingaruka u gukora ikizamini.

Ati: “Birinde amakosa ayo ari yo yose nko gukopera, kurangara mbese bagire imyitwarire myiza muri ino minsi yose bagiye kumara mmu bizamini kuko ibizamini byateguwe hakurikijwe ibyo bize.”

Ku ruhande rw’abarezi yabasabye gufasha abana nk’uko ammabwiriza y’ibizammini abiteganya.

Ati: “Abarezi bareberera ibizamini turabasaba ko bafasha abana uko amabwiriza asanzwe ameze n’imyitwarire ikwiye kuko basanzwe ari abarezi, bakora ibikwiye babe hafi abana, bakore bisanzuye kandi mu mutekano wose. Dufite amasite 18 akorerwaho ibizamini, umutekano uruhari ibigo birarinzwe, umutekano urahari, ibizamini birarinzwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema yavuze ko mu banyeshuri bakoze ikizamini cya Leta harimo batatu bagaragayeho Covid-19 ariko batarembye ku buryo bakoze ndetse n’umubyeyi bakaba bose barimo gukora ikizamini.

Ati:” Mu karere kose dufite abana 3 bafite ikibazo cya COVID-19- ariko bafite ubuzima bwiza batarembye, bafite abaganga babitabo babakurikirana, bakorera mu byumba byabugenewe mu buryo bw’umwihariko n’Abajyanama b’ubuzima babitaho. Dufite umubyeyi wabyariye mu bitaro bya Ruhango nawe ari ku kiriri ariko arimo gukora ikizamini, ayo mahirwe yo gukora ikizamini ntiyayabuzwa.”

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri Indangaburezi, Rwigara Jean Claude yatangarije Imvaho Nshya ko abana biteguye neza ku buryo amasomo yari ateganyijwe yizwe neza bizeye ko bazatsinda.

Yaguze ati: “Dufite abana 77 basoza amashuri yisumbuye n’abana 29 mu cyiciro rusange. Twarize bisanzwe twiga porogaramu turazirangiza, ariko ikijyanye no kwitegura ibizamini twakoresheje amasuzuma ku rwego rwAkarere , ku rwego rw’Igihugu n’ibizamini byakozwe mu myaka yashize tukabakoresha, tukabereka ukuntu basubiza byagiye bikorwa bakagenda babisubiramo.”

Yongeyeho ati: “Ndetse kuko twiga imyuga no mu rwego rwo gushyira mu ngiro twariteguye mu myitozo myinshi ku rwego rw’ishuri, mu rwego rwo kwimenyereza (Stage) kuko byakorewe ku ishuri bariteguye. Uretse icyiciro rusange harimo amashami atandukanye nk’ ubwubatsi, itumanaho, electronic services, icungamutungo na software development. Biteguye neza bazatsinda.”

Ubutumwa bahaye abana bakoze ikizamini cya Leta ni uko birinda kugira ubwoba kandi bagakommeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Rwigara yagize ati: “Ubutumwa twahaye abana mbere yo gutangira ikizamini nk’umurezi ni uko abana bakoze ibizamini byinshi nk’abasoza amashuri yisumbuye barabikoze, si ubwa mbere bakoze ibizamini, ikizaini cya Leta ni nk’ibisanzwe uretse ko gusa baba bagikoze ku rwego rw’Igihugu kigakorwa ari kimwe, bakore bizeye kuko barize birinde kugira ubwoba kugira disipulini bagakurikiza amabwiriza ya Leta abashishikariza kwirinda COVID-19.”

Umwe mu banyeshuri baje gukora ikizamini yavuze ko biteguye gukora neza ibizamini, kuko bize amasomo yari ateganyijwe ndetse baniteguye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ubutumwa Meya yahaye ababyeyi muri rusange ni uko bizera ko abana babo baturutse ku bigo bitandukanye baje gukora ikizamini cya Leta kuri ayo masantere y’ibizamini bitaweho, bameze neza kandi bakora ikizamini neza. Yasabye ababyeyi na ko bakomeza kwirida COVID-19 bakabigira ibyabo, bakabifataho umwanya munini bakabyitaho cyane bakabitekerezaho ndetse n’ababyeyi aho baherereye, kugira ngo abana nibataha bazasange ababyeyi babo ari bazima.

Abanyeshuri bose bakozeikizammini ccya Leta mu Karere ka Ruhango barimo abasoza aashuri yisumbuye 1729 (abakobwa 957 n’abahungu 772), abo mu myuga n’ubumenyingiro 1021 (abakobwa 387 n’abahungu 634), abo mu cyiciro rusange 4244 ( abakobwa 2403 n’abahungu 1841).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *