Samsung igiye kumurika telefoni nshya ya Samsung Galaxy S22,izajya igura miliyoni 1,3 Frw nijya ku isoko

Samsung igiye kumurika telefoni nshya ya Samsung Galaxy S22, izasohoka mu bwoko butatu harimo Galaxy S22, Galaxy S22 plus na Samsung Galaxy S22 Ultra.

Izi telefoni zose zifite umwihariko wo gufotora amafoto meza kandi akeye aho Galaxy S22 na Galaxy S22 Plus zifite megapixel 50 za camera y’inyuma na megapixels 10 za camera y’imbere (ifata selfie), kandi zifotora neza amanywa n’ijoro.

Galaxy S22 Ultra ifite megapixels 108 za camera y’inyuma na megapixels 40 za camera y’imbere.

Izi telefoni zifite ubushobozi bwa 23% bwisumbuye kuri Samsung s21 yabanje bwo kugaragaza neza ikigiye gufotorwa (image sensor).

Muri izi telefoni, mu buryo bwo gufata ifoto n’ijoro, zihitamo igipimo cyiza cyo gufata urumuri ruhagije kugira ngo ifoto irusheho gucya.

Zifite megapixels 12 mu gufata amafoto mu buryo bugari (wide camera).

Urebye kuri buri bwoko, Samsung S22 ifite amagarama 168, ububiko bungana na 128GB na RAM ya 8GB. Hari n’ubwoko bwayo bufite 256GB na RAM ya 8GB.

Ifite bateri ya Li-ion 3700mAh, iri mu mabara atandukanye, ifite agaciro kangana na 800$.

Samsung S22 Plus, ifite amagarama 196, ububiko bungana na 128GB na RAM ya 8GB cyangwa 256GB na RAM ya 8GB. Ifite bateri ya Li-ion ya 4500 mAh. Iri mu mabara atandukanye, agaciro kayo kangana na 1.000$.

Samsung S22 Ultra yo ifite amagarama 229, ububiko bungana na 128GB na RAM ya 8GB. Hari kandi iya 256GB na RAM ya 12GB. Hari n’indi ifite ubushobozi bwa 512GB na RAM ya 12GB. Ifite bateri ya Li-ion 5000 mAh. Ifite agaciro ka 1.300$.

Izi telefoni zizajya ku isoko ku ya 25 Gashyantare 2022.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *