Sudani y’Epfo:Abanyamakuru batandatu batawe muri yombi bazira amashusho yagiye hanze ya Perezida ya Salva Kiir yinyarira

Abanayamakuru batandatu bakorera itangazamakuru rya Leta batawe muri yombi bazira amashusho yagiye hanze agaragaza Perezida Salva Kiir yinyarira ubwo yari mu muhango wo gufungura ku mugaragaro umushinga wo kubaka umuhanda muri iki gihugu, bikaragira ahuriye n’uruva gusenya muruhame imbere y’imbaga y’abantu.

Nkuko ikinyamakuru The Citizen  cy’ibitanagaza,Perezida w’Ihuriro ry’Abanyamakuru muri iki gihugu (UJOSS), Patrick Oyet yavuze ko batanu muri aba banyamakuru batawe muri yombi ku wa 03 Mutarama 2023 mu gihe undi yafashwe umunsi wakurikiyeho.

UJOSS yasobanuye ko aba banyamakuru batawe muri yombi bakekwaho ko bafite amakuru yuko aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga,ndetse uru rwego rukaba rwifuza ko hatangazwa ibyavuye muri iri perereza bigashyirwaho umucyo.

Iti “Niba hari ibyagaragaye bijyanye no kwica amahame agenga umwuga nihagaragazwe uko byakozwe ndetse n’uko biri gukurikiranwa mu buryo bunyuze mu mucyo ndetse bwubahirije amategeko.”

Uyu mukuru w’igihugu uri gusatira izabukuru bivugwako afite uburwayi bw’urwungano rw’inkari akaba ariyo mpamvu iri sanganya ryamubayeho bimutunguye mu ruhame.

Abanyagihugu batandukanye bamushinja ko yagundiriye ubutegetsi kandi nta terambere yabagejejeho, aho iki gihugu kiri mu bihugu bikennye kandi gifite umutungo kamere, bakifuza ko yavaho aho bahamya ko ntambaraga agifite zo kuyobora kubera uburwayi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *