The Ben yemeye ubusabe bukomeye bwa Bruce Melodie

Akigera mu Rwanda, The Ben yavuze ko Sitade Amahoro niyuzura ariho yifuza Igitaramo cy’ihiganwa hagati ye na Bruce Melodie uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

The Ben yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ryaje kumwakira ku kibuga cy’indege,nyuma y’iminsi mike ataramiye abarenga ibihumbi 2 bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abanyarwanda ryabereye muri Canada.

The Ben yavuze ko yatewe ishema no kuba Bruce Melodie yataramiye muri Amerika mu gitaramo kimwe na Shaggy ndetse ko yiteguye ko bazakora igitaramo cyo guhangana nkuko byifujwe kikabera muri Stade Amahoro igiye kuzura.

Ibi bije nyuma y’aho Melodie avuze ko yifuza igitaramo cyo guhangana na The Ben abafana bagatora umuhanga.

The Ben ubura iminsi mike ngo akore ubukwe na Uwicyeza Pamella, yijeje ko agiye kumara inyota y’imyaka ibiri abakunzi b’umuziki we, agasohora indirimbo nshya mbere y’ubukwe.

The Ben na Pamella bagiye kurushinga mu bukwe buteganyijwe tariki 23 Ukuboza 2023, muri Convention Center.

Uyu muhanzi yahakanye yivuye inyuma avuga ko atari we watanze ikirego cyafungishije Ndagijimana Eric uzwi nka X Dealer washinjwe kumwiba telefoni.

The Ben yashyize yemera ubutumire bwa Bruce Melodie

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *