U Budage bwatangaje ko bugiye gutanga intwaro ziremereye muri Ukraine

Minisitiri w’Ingabo w’u Budage, Christine Lambrecht, yatangaje kuri uyu wa Kabiri ko guverinoma iri kugerageza kugabanya ingano y’ingufu yakuraga mu Burusiya, yemeje koherereza Ukraine intwaro zo mu bwoko bwa ‘Gepard tanks’ zifite ubushobozi bwo kudakorwaho n’ibitero by’indege.

Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe igisirikare, Lloyd Austin, yatangaje ko bishimiye iki cyemezo cy’u Budage cyo kohereza izo ntwaro.

Ati “Izo ntwaro zizafasha Ukraine kugira ubushobozi bwa nyabwo.”

Inkuru dukesha Aljazeera ivuga ko abarimo ambasaderi wa Ukraine mu Budage banenze ubutegetsi bwa Berlin ko bwakunze guseta ibirenge mu gutanga intwaro muri Ukraine, ibyashoboraga gufasha iki gihugu gutsimbura ingabo z’u Burusiya.

Byavuzwe ko u Budage butigaragaje nk’igihugu cy’igihangange nk’uko byari byitezwe ndetse ko impungenge ku ngaruka mu by’ubukungu nko guhagarika gaz ituruka mu Burusiya ziri gutuma ubuzima bw’Abanya-Ukraine bukomeza gutikira.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko iyi ntambara ishobora guhinduka iya gatatu y’Isi yose kubera imyitwarire y’amahanga.Yaburiye amahanga ko ibyo byago ari byinshi kandi ko bigaragarira amaso.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *