Umugabo ufite ubumuga bwo mu mutwe yishe nyina amutemesheje isuka

uyu mugabo w’imyaka 37 utuye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabare usanzwe ufite ubumuga bwo mu mutwe, yatawe muri yombi nyuma yo kwica nyina umubyara amutemesheje isuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Karuranga Leo, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo atari ubwa mbere yica umuntu, nyina umubyara ngo akaba yamwishe akoresheje isuka.

Ati “Ni umugabo w’imyaka 37 ufite uburwayi bwo mu mutwe, ejo rero mu gitondo yarabyutse afata isuka acoca nyina. Nyina w’imyaka 84 ni we basanzwe babana gusa ntituramenya icyatumye amwica kuko abaturage bamufashe ashaka no kwica abandi aho yari ari kubirukankana.”

Uyu mugabo yishe nyina mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 8 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Kanyirabuki mu Kagari ka Kirehe mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.

ubwo abaturage bamufataga uyu mugabo yababwiye ko hari abandi bantu batandatu yashakaga kwica.

uyu mugabo mu myaka umunani ishize na bwo yishe undi muturage akajyanwa i Ndera kuvurwa akaza kurekurwa.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *