Umuhanzi Omah Lay bwa mbere agiye gutaramira abanyarwanda

Umuhanzi Omah Lay  gutaramira abanyarwanda ku nshuro yambere mu gitaramo giteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Iki gitaramo kiri mubyo ari guteganya gukora bizenguruka umugabane wa Afurika, anyura mu bihugu bitandukanye .

Amakuru avuga ko yamaze gushyira umukono ku masezerano n’abamutumiye gutaramira mu Rwanda. ngo  gisigaye ni ugutangira gusohora gahunda y’uko iki gitaramo kizagenda.

Omah Lay  w’imyaka 23 y’amavuko muri Gicurasi 2020 yasohoye EP yise ‘Get Layd’ iriho indirimbo ye yise ‘You’ na ‘Bad Influence’ zamumenyekanishije.

Omah Lay – What Have We Done (EP Review) - Netxclusive


Kuri we asanga ari igitangaza gikomeye Imana yamukoreye kuba ari mu bahanzi bari gucuruza muri Afurika. Nawe yahamije ko umwaka wa 2020 uzaba urwibutso rukomeye kuri we, kuko wabaye intangiriro nziza kuri we.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *