Urwego rw’imfugwa n’abagorogwa rwatangaje icyihishe inyuma y’urupfu rw’umuhanzi Jay Polly

RCS,Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa , rwatangaje ko umuhanzi Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly yitabye Imana nyuma yo kunywa uruvange rw’alukoro.

RCS, mu itangazo bashyize hanze bagize bati “Amakuru y’ibanze dufite ni uko Jay Polly na bagenzi be babiri ari bo Harerimana Gilbert na Iyamuremye Jean Clement basangiye uruvange rwa alukoro yifashishwaga n’imfungwa/abagororwa biyogoshesha, amazi n’isukari, byavanzwe na bo ubwabo”.

RIB hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gushakisha ibimenyetso (Forensic Laboratory ‘RFL’) byatangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.

RCS ivuga ko Jay Polly yaraye ajyanywe ku ivuriro rya Gereza ya Mageragere saa kumi n’ebyiri ariko akomeza kuremba.

Nyuma yaje kugezwa ku Bitaro bya Muhima biherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ari na ho yaguye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ahagana saa kumi n’igice.

Tubibutse ko Muri Mata 2021, Jay Polly yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge asabirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *