Waruziko umugabo yemerewe konka ibere ry’umugore we? Sobanukirwa>>>

Abagore bakunze kwibaza impamvu abagabo bakunda amabere haba kuyakorakora cyangwa kuyonka, nyamara bizwi ko nta kintu bakuramo nk’uko umwana we ayakenera ashakamo amashereka yo kumutunga no kumukuza.

Inkuru dukesha elcrema Larry ivuga  iti: “Ugukururwa n’amabere ku bagabo ni gahunda y’ubwonko igihe umuntu w’igitsina gabo wese arengeje igihe cy’ubugimbi. Amabere ni kimwe ubwonko bwitaho mu bikurura ubushake ku bagabo.Konka amabere y’abagore ni nk’ibanga abagabo bavumbuye rituma abagore bagira nk’umuriro ubagurumanamo bakita kuwo bari kumwe cyane nta kindi kibarangaza.”

Larry Young,umuhanga mu Ishami y’Ubuvuzi ku bijyanye n’ibibazo by’imitekerere ya muntu muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Emory muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko akamaro konka bigira ku mwana ari nako bigira ku gitsina gabo.

Agaragaza ko mu gihe umwana arimo konka mama we, hari imisemburo yitwa Oxytocin cyangwa se umuti w’urukundo (love drug) ihita yikora bigatuma umubyeyi yita ku mwana we cyane ndetse akamugaragariza n’urukundo ntagire ikindi kintu aha agaciro.

Larry, ibi abisanisha  nuko iyo umugabo akoze cyangwa yonse amabere y’umugore, nabwo ya misemburo ihita ivubuka mu mugore maze imbaraga z’umubiri we zose zigahita zijya mu kwita ku mugabo bari kumwe ndetse bikanongera ubushake bwo kumwishimira cyane.

Ibyo nibyo bituma abagabo bashakisha amabere y’abagore cyane kuko iyo ayonse cyangwa ayakozeho aba arimo gutuma umugore agira ubushake bwinshi bwo kumwishimira no kumwitaho cyane nta kindi kimurangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *