Abanyeshuri bagaragaye batwika amakaye,ndetse nabandi bagaraye bishwanyagurijeho imyenda nyuma yo gukora ibizamini bya leta bagiye guhanwa na Mineduc

Kuri social network(Imbuga Nkoranyambaga) hakwirakwijwe amafoto agaragaza abanyeshuri batwikaga amakaye yabo ndetse nabandi bari kase bitanyaguriyeho impuzankano zabo bishima ko barangije amashuri yisumbuye ndetse banavuga ko basezeyeho amasomo ibi bikaba byafashe indi ntera aho Minisiteri y’uburezi yatangaje ko aba barakurikiranwa bagafatirwa ibihano.Minisitiri w’Uburezi yabwiye RBA ko bababajwe n’imyitwarire igayitse ya bariya banyeshuri ndetse avuga ko bagiye gufatanya n’izindi nzego bakabashaka bagafatirwa ibihano.

Yagize ati “Umunyeshuri ugaragaweho amakosa haba hari amabwiriza agena ibihano.Aba baritwaza ko barangije bakumva ko bakora ibyo bishakiye ariko barirengagiza ko hari ibyangombwa batarahabwa kandi ko bagikeneye kwegera ishuri.

Icyo tugomba gukora  nuko tuzakurikirana abo bana tukamenya abo aribo hanyuma kazateganwa n’ibihano bazahabwa.umwaka ushize nabwo byabayeho ku banyeshuri biga muri TVET,IPRC Kigali no mu Gatenga.Icyo gihe habayeho guhamagara ababyeyi hagenwa n’ibihano bagomba guhabwa harimo n’amande.Utabitanze akaba atahabwa impamyabumenyi ye kandi bararangije kwiga.Aba ngaba turakorana n’izindi nzego.

Iyi miniseteri  yatangaje ko bariya ari abagaragaye ku mbuga nkoranya mbaga ariko hari beshi bakoze ibiteye isoni haba mu mugi wa kigali ndetse no mu ntara.Yakomeje avuga ko bagiye kwegera abayobozi b’ibigo bariya bana bigaho kugira ngo bahanwe ndetse anasaba ababyeyi gufasha leta kurandura uyu muco mubi ukomeje gufata indi ntera.

Ati “Icyo dukora rero,turegeranya amakuru twegereye ubuyobozi bw’ibigo,ku buryo abo bana bazagenerwa ibihano kuko ntibarava mu maboko y’uburezi nkuko babyivugira ni na batoya barangije amashuri yisumbuye ariko ntabwo kwiga birangiriye hariya.

N’igikorwa natwe tugaya,cyatubabaje nk’abari mu rwego rw’uburezi ariko tunasabe inzego zose gukomeza gufatanya cyane cyane ababyeyi kuko nabo n’abafatanyabikorwa bakomeye.Uko imyaka igenda ishira biragenda birushaho gufata indi ntera.”

Minisiteri yatangaje ko ibi bitakwihanganirwa ko ari ugutesha uburezi bw’u Rwanda agaciro ko hazashyirwaho ingamaba zizatuma imico nkiriya icika ntizasubire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *