Abenshi bamenye Mayaka I Nyamirambo, ahamenyekanye kubera kwerekana Film,ubu yamaze kwitaba Imana

Umugabo wamenyekanye cyane , i Kigali (mu Biryogo) mu kwerekana sinema n’imikino y’i Burayi ndetse akaba yarashinze Ikipe y’Amagare ya Cine ElMay, Emmanuel Mayaka , yitabye Imana ku wa Gatanu azize uburwayi.

Mayaka yari amaze iminsi arwaye ndetse Umuyobozi wa Cine Elmay, Karambizi Rabbini Hamin, yabwiye IGIHE ko yaguye i Kigali.

Kwa Mayaka hamenyekanye cyane mu kwerekana Film zitandunye ndetse n’imipira

Ati “Yari amaze iminsi arwaye, arwariye hano i Kigali. Inkuru twayakiriye saa Tatu n’igice. Ni agahinda, ni akababaro. Yari amaze iminsi yari avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo yivuze.”

Ntawe utazi kwa Mayaka mu bakunzi b’imikino na sinema i Kigali by’umwihariko mu Biryogo, bakundaga kurebera filime n’imipira aho yakoreraga, hazwi nko “Kwa Mayaka”.

Cine Elmay yashinzwe mu myaka 1980, ni yo kipe ya mbere y’umukino w’amagare yashinzwe mu Rwanda ndetse izindi zashinzwe nyuma yayo ziyifatiyeho urugero.Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) na ryo ryigeze gukorera kwa Mayaka mu myaka ya kera.

Umuhungu wa Mayaka, Felekesi Mayaka, asanzwe akina umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda.

Rugamba Muniru ‘Bandi’ wakoranya na Mayaka Owanga Emmanuel, yabwiye IGIHE ko yari umugabo uzi kubana.

Ati “Yari umuntu wakundaga kubana, yagiraga urukundo ku muntu uwo ari we wese. Mayaka yakundaga gufasha abantu, abakene, kwishyurira abana amashuri, mbese kwa kundi ufasha mu rwego urwo ari rwo rwose. Umwitabaje wese yaramutabaraga.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kintu Mayaka tumuziho, yakundaga ibintu bya siporo, ibintu byerekeranye n’amagare.”

Rugamba yavuze ko Mayaka ashobora kuba yarageze mu Rwanda mu myaka yo mu 1970, avuye mu Burundi, ariko akaba yarabanje kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Akigera mu Biryogo, kuri ubu ni mu Murenge wa Gitega, Akagari ka Gacyamo mu Mudugudu w’Amahoro, ngo yabanje gukora ibijyanye no gufuma, ashinga restaurant mbere yo gushing atelier y’ubudozi no gutangira kwerekana filime n’imikino.

Ati “Urebye i Nyamirambo ni ho ha mbere herekanirwaga sinema, ariko mu Mujyi hari ahandi bakoranaga. Filime yerekanwaga mu Mujyi ku wa Gatandatu, ikerekanwa kwa Mayaka ku Cyumweru no ku wa Gatatu.”

Amakuru avuga ko Mayaka yari afite abagore bane ndetse yaguye mu bitaro by’i Kanyinya nyuma yo kuva mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *