Abouba Sibomana yamaze gusinyira ikipe ya Police FC

Sibomana Abouba  yari amaze igihe akorera imyitozo muri Police FC

Abouba Sibomana yasinye amezi 6 ndetse nta mafaranga yo kugurwa yahawe  bumvikanye umushahara gusa, nyuma y’aya mezi 6 nibaba bashimye urwego rwe nibwo bazamugura.

Uyu myugariro yagize ibihe byiza mu rugendo rwe rwa ruhago kuva 2009 yagera muri Rayon Sports ayivamo 2015 yerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya, yaje kuhagirira ibihe byiza mu myaka 2 yayikiniye ariko aza kuhakura imvune y’agatsintsino (tendon) yatumye imyaka yakurikiyeho bitangenda neza.

 

Yagarutse mu Rwanda ajya muri Rayon Sports atatinze ahita yerekeza muri APR FC yamazemo imyaka 2 ariko ntacyo yayifashije kuko yari afite iyi mvune, 2019 yaje gusubira muri Kenya mu ikipe ya Wazito FC ariko nayo baza gutandukana nyuma y’igihe gito, agaruka mu Rwanda, yakoreraga imyitozo muri Police FC.

Ntibiremezwa ko Abouba azakina umukino wa APR na Rayon - Kigali Today

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *