RBC yabonye umuyobozi mushya

Kuri uyu mugorobo tariki 26 Mutarama 2022 haraye hateranye Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Prof Claude Mambo Muvunyi ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), asimbuye Dr. Sabin Nsanzimana wari uherutse guhagarikwa muri izo nshingano.

Claude Muvunyi yari asanzwe ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba ari umuhanga mu bijyanye n’ibyorezo. Uyu mugabo yakoze ubushakashatsi butandukanye burimo ubujyanye n’indwara ya Hepatitis B, kanseri y’ibere n’ubundi bushakashatsi butandukanye.

Uyu mwanya awusimbuyeho  Dr. Sabin Nsanzimana wahagaritswe by’agateganyo ku itariki 7 Ukuboza umwaka ushize, aho Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rwatangaje ko yahagaritswe kugira ngo akorweho iperereza. Dr. Nsanzimana yari yaragiye kuri uwo mwanya mu 2019.

Prof Claude Muvunyi ahawe izi nshingano mu gihe RBC ikomeje urugamba rwo kuyobora gahunda y’Igihugu mu bijyanye no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, by’umwihariko ibikorwa by’ikingira biri gushyirwamo imbaraga muri iyi minsi.

Noella Bigirimana yagizwe uzaba yungirije Prof Claude Muvunyi akaba  yari asanzwe akuriye Ishami ry’Ubushakashatsi muri RBC, umwanya yagiyeho mu Ukuboza 2020.

Bigirimana muri Gashyantare 2017, yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa RBC. Bigirimana ari mu Nama Nkuru y’Ikigo cy’ubushakashatsi cya AI Transparency Institute ndetse n’iya Youth Combating NTDs.

Noella afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere mu rwego rw’ubuzima, akaba yarayikuye muri kaminuza ya Brandeis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Bigirimana kandi afite imyamyabumenyi yakuye muri kaminuza ya Cornell muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu bijyanye n’ubumenyamuntu, Ubuzima na Sosiyete.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *