Guinée: Perezida yahiritswe ku butegetsi

Alpha Condé wa Guinée Conakry yahiritswe ku butegetsi n’igisirikare, ahita anatabwa muri yombi.

Perezida Alpha  condé  w’imyaka 83 yahiritswe kubutegetsi n’umutwe w’ingabo uyobowe na Lieutenant-Colonel Mamady Doumbouya wahoze mu ngabo z’u Bufaransa, akaba yarahamagawe mu 2018 ngo ayobore uyu mutwe w’ingabo mushya wari umaze gushingwa.

Kurasana byatangiye hagati y’abarinda Conde n’abo mu mutwe udasanzwe w’ingabo kwatangiye ahagana saa Mbiri za mu gitondo ku isaha yo muri icyo gihugu. Ni ibintu byakomeje kumvikana ku ngoro ya Perezida ari naho Perezida Condé atuye.

Perezida Alpha Condé  nyuma yo guhirikwa ku butegetsi  yagaragaye ari kumwe nabasirikare

Perezida Alpha Condé  yatorewe manda ya gatatu umwaka ushize, nyuma yo guhindura Itegeko Nshinga.

Alpha Condé yahiritswe ku butegetsi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *