Dore bimwe mubyo ugomba kwitondera igihe utwite

Ubusanzwe iyo umubyeyi amaze kumenya ko atwite aba agomba kujya kubonana na muganga akamusuzuma akamenya uko ubuzima bwe n’ubwumwana buhagaze.

Ushobora kwibaza uti: “Ese mugihe ntwite nemerewe kunywa imiti?

Nkuko tubikesha urubuga rwitwa “American Academy of Family Physician” Sibyiza kunywa imiti mu gihe utwite utabanje kubaza muganga cyane cyane igihe uri mu gihembwe cya gatatu kubera ko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mwana.

Umugore atwite niki agomba kwitondera?

  • Irinde kunywa itabi cyangwa kwegera aho abantu bari kurinywera, kubera ko itabi rishobora gutuma ubyara umwana ufite ibibazo bitandukanye , nko kuvuka afite ibiro bike, gukuramo inda n’ibindi bibazo bitandukanye by’ubuzima
  • Irinde kunywa ibiyobyabwenge nka: cocaine; heroyine ;urumogi n’ibindi biyobyabwenge kubera ko bishobora gutuma ubyara umwana wabaswe n’ibiyobyabwenge wanyweye umutwite , gukuramo inda ndetse no kubyara imburagihe n’ibindi,…

Ese umuntu utwite yemerewe gukora imyitozo ngororamubiri?

Nubwo biba bitoroshye igihe umuntu atwite, ariko uba ugomba gukora siporo zoroheje kandi buri gihe kugira ngo ukomeze kugira ubuzima bwiza. Gerageza gukora siporo nibura iminota 30 buri munsi, igihe wumva bikugoye gukora siporo cyangwa uzikora ukababara cyane wakegera muganga.

Gukora imibonano mpuzabitsina byaba bibujijwe mugihe umuntu atwite?

Nkuko tubikesha urubuga rwitwa www.mayoclinic.org batubwira ko gukora imibonano mpuzabitsina mugie umugore atwite nta ngaruka bigira , keretse mu gihe umugore afite ibibazo byihariye, kubera ko hari abagore umubiri wabo uhinduka mugihe umugore atwite.

Ni iki nakora ngo ngubwe neza igihe ntwite?

Inshuro nyinshi umuntu utwite akunda kuruka cyangwa kugira iseseme ,cyane cyane, biba byiza iyo uriye kensi ariko ukarya uturyo duke kandi ukirinda ibiryo birimo amavuta cyangwa ibinure byinshi ndetse na acide. Abagore benshi bagira iseseme kubera ko nta kintu kiba kiri mu gifu. Mugihe ubonye bikabije biba byiza wegereye muganga.

Ikindi umuntu yavuaga ni ukumva unaniwe, ni ibisanzwe kumva unaniwe igihe utwite gusa biba byiza iyo ufashe umwanya uhagije ukaruhuka. Wakumva bikabije cyane ukaba wakegera muganga akakugira inama..

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *