Eddy Kenzo umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda yakoze impanuka arayisimbuka

Eddy Kenzo rurangiranwa mu muziki  mu gihugu cya Uganda,ndetse no muri africa yasimbutse urupfu mu mpanuka y’imodoka yakoreye mu muhanda uva i Kampala ugana i Masaka.

Nkuko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook n’izindi, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’uko umuhanda wari wanyereye cyane bityo umushoferi abura ubushobozi bwo guhagarika imodoka.

Yagize ati “Twarwanye n’iyi mpanuka, umuhanda wanyereraga kubera imvura yari yaguye, tugeze i Maya iruhande rwa sitasiyo ya lisanzi yitwa Stabex, imodoka yaguye iribarangura.”

yatangaje kandi ko mubo barikumwe 3 ntanumwe wakomeretse bikomeye.Iyi mpanuka ikimara kuba, abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bahise bahagera, babwiye itangazamakuru ko yabaye kuri uyu wa Kane tariki 5 Kanama 2021 saa mbili za mu gitondo.

Nyuma y’iyi mpanuka, Eddy Kenzo n’abo bari kumwe bahise bajyanwa mu bitaro bya Nakirebe kugira ngo bahabwe ubutabazi bw’ibanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *