GHANA: Umugabo yarumye ugutwi mugenzi we bapfa ko yamubuzaga gushyira urumogi mu isupu

Umugabo witwa Isaac Atigah yarumye ugutwi inshuti ye yapfuye isupu bashyiramo urumogi iwabo ahitwa Adadeintem muri Assin, mu majyepfo ya Ghana rwagati.

Raporo y’ibyabaye ivuga ko uwahohotewe witwa Emmanuel Agbeko yabonye inshuti ye n’undi mugabo bakora foufou n’isupu bongeramo urumogi. Ntabwo yishimiye ibyo yabonye, ​​Agbeko arabegera (Isaac Atigah n’undi mugabo) kugira ngo ababuze kongera urumogi mu isupu.

Mu mpaka zikomeye, uwahohotewe yabwiye inshuti ze kureka kongera  urumogi mu isupu kuko hari abana bari hafi yabo bashoboraga kuba baza kurya ifunguro bakabirya.

Aya mahane yarangiye Isaka Atigah arumye ugutwi Emmanuel Agbeko agukuraho. Kuri ubu uwahohotewe ari kuvurirwa mu bitaro byo muri ako

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *