Ihere ijisho amafoto yaranze igitaramo cya koffi Olomide i Kigali

Antoine Christophe Agpeba Mumba uzwi nka Koffi Olomide Umuhanzi ukunzwe cyane mu njyana na Rhumba, Kofi Olomide yakoreye igitaramo cy’amateka muri Kigali Arena aho yashimiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame .

Ni gitaramo cyabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ukuboza 2021, ni igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi bakunda umuziki wo njyana ya Rhumba.

Uyu muhanzi yagombaga gufashwa ku rubyiniro n’abahanzi nyarwanda 3, Chris Hat, Yvan Buravan na King James.

Uyu muhanzi yageze hagati ashimira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame kubera ibyo amaze kugeza ku Rwanda ndetse ko yifuza ko igihugu cye cya DR Congo n’u Rwanda byagumya kubana amahoro.

Ati “Ni ngombwa ko ibihugu byacu bibaho mu mahoro.”

Koffi Olomide yakoze igitaramo cy’amateka muri Kigali Arena.

 

 

 

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *