Ihere ijisho uburanga bw’abakobwa 9 bahagarariye Intara y’Amajyepfo barimo nufite ubumuga bwo kutavuga.(AMAFOTO)

Mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 aho uyu munsi ryari rigenze mu Ntara y’Amajyepfo hakorwa ijonjora ry’abakobwa bagomba guhagararira buri Ntara Akanama Nkemurampaka katangaje ko abakobwa 9 barimo ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari bo bahagararira Intara y’Amajyepfo.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022,ryakomereje mu Ntara y’Amajyepfo, aho ryabereye mu Karere Huye kuri Credo Hotel.Abakobwa 82 nibo biyandikishije guhagararira Intara y’Amajyepfo, ariko 47 nibo bageze ahabereye ijonjora baka aribo bitabiriye ku nshuro ya 12 iri rushanwa rimaze riba.

Abagize akanama Nkemurampaka bari babanje gutangaza ko abakobwa 7 ari bo bakomeza, ariko nyuma y’ibiganiro byamaze akanya gato banzuye ko abakobwa 9 ari bo bahagararira Intara y’Amajyepfo.

Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yahamagawe abari mu cyumba barimo
n’abagize akanama nkemurampaka bakamukomera amashyi.

Dore urutonde rw’abakobwa 9 bakomeje.

Ituze Ange Melisa (Nimero 14)

Tanganyika Isabelle (Nimero 1]

Ashimwe Michelle (Nimero 32)

Kamikazi Queen (Nimero 13)

Ikirezi Happiness )Nimero 3)

Ruzindana Belyse (Nimero 31)

Uwimana Jeannette (40)

Irakoze Sabine Hyguette (Nimero 34)

Keza Melisa([Nimero 24).

Mu Ntara y’Uburasirazuba iri rushanwa niho riribukomeze  kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022,
mu Karere ka Kayonza kuri Silent Hotel.

Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari mu babonye itike yo guhagararira
Amajyepfo

Uwimana n’umusemuzi we imbere y’Akanama Nkemurampaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *