Imyambarire ya Ndimbati muri “Bianca Fashion Hub” yatangaje benshi.

Ibirori byose bigira udushya, mu birori bya ‘Bianca Fashion Hub’ byitabiriwe ku bwinshi muri Onomo Hotel byabaye kuri uyu munsi Tariki 23 Ukwakira 2021, abantu batandukanye bahanyuranye umucyo bigeze kuri Ndimbati biba urwenya.

Buri wese watambutse kuri Red Carpet, yari yifitiye icyizere cyo guhigika abandi, mu bahungu n’abakobwa bari baberewe. Ndimbati usanzwe umenyerewe muri Filime Nyarwanda, yaje muri ibi birori bya ‘’Bianca Fashion Hub’ biri buhembe abantu 2 bari buhige abandi (umuhungu n’umukobwa) yambaye bidasanzwe aho yaje yambaye ikositimu isekeje cyane ifite ukuguru kumwe.

Ndimbati yaje yambaye costume y’umukara n’icyatsi. Iyi costume ye ikaba yatunguye benshi bitewe n’uburyo idozemo.Ikote ukoboko kw’ibumoso ni kugufi kugera ruguru gato y’inkokora, ni mu gihe n’ukuguru kw’ipantalo kw’iburyo kugera ku mavi.

Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Papa Cyangwe na we waje mu myambaro itangaje ndetse n’umukobwa yari yazanye akaba yari yambaye iherena rikozwe mu gakingirizo.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *