Ingabo z’u Rwanda icyazijyanye muri Mozambique menye kirikugerwaho

Ingabo  z’u Rwanda zifatanyije n’iz’u Mozambique zavanye inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam mu birindiro byazo bya Awasse nyuma y’imirwano ikomeye ku cyumweru no kuwa mbere ho mugace ka Awasse.

Aka gace ka Awasse  kafashaga izi nyeshyamba nk’umupaka  uzitndukanya n’ umujyi zigaruriye wa Mocimboa da Praia, nk’uko umunyamakuru Jose Tembe wa ukorere BBC muri Mozambique abivuga.

Mediafax ivuga ko igitero cyo gufata Awasse cyagabwe ku cyumweru kigakomeza kuwa mbere hagapfa benshi mu mirwano, ahanini ku ruhande rw’inyeshyamba.Hakwirakwije amashusho  ku mbuga nkoranyambaga yerekana imirambo y’abo bivugwa ko ari abaterabwoba bishwe n’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique muri iyo mirwano.

ibi bisobanuye ko kuba bafashe aka gace ka Awasse byoroshye cyane ku kuba banafata umujyi wa Mocimboa da Praia uri mu maboko yabo barwanyi.Imodoka za gisirikare zikomeje kugaragara ziva ku mujyi uri ku cyambu wa Nacala mu ntara ya Nampula, zigana mu majyaruguru muri Cabo Delgado.

BBC

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *