Kizigenza Lionel Messi yerekanywe nk’umukinnyi mushya w’Ikipe ya Inter Miami

Umunyabigwi w’Umunya-Argentine, Lionel Messi, yerekanywe nk’umukinnyi mushya w’Ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yasinye amasezerano azageza mu 2025 ayikinira nka Rutahizamu.

Lionel Messi ufite Ballon d’Or zirindwi, nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2022/23.

Nyuma y’iminsi havugwa ko agiye kwerekeza muri iyi kipe ya Inter Miami byarangiye bamwerekanye nk’umukinnyi wabo uzabakinira imyaka 2.

Mu kwerekana Messi uheruka kwegukana Igikombe cy’Isi ari kumwe na Argentine, Inter Miami yifashishije amashusho y’amasegonda 40 yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Mu kiganiro yahaye urubuga rwa internet rw’ikipe ye nshya, Messi yagize ati “Nishimiye gutangira urugendo rwanjye rushya rwo gukina muri Inter Miami no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Yakomeje agira ati “Uyu ni umwanya mwiza, kandi dufatanyije tuzakomeza kubaka uyu mushinga mwiza. Igitekerezo ni ugukorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego twihaye. Niteguye gutangira gufasha hano mu rugo rwanjye rushya.”

David Beckham uri muri ba nyiri Inter Miami, yavuze ko gusinyisha Messi ari “inzozi zibaye impamo.”

Yakomeje agira ati “Mu myaka 10 ishize ubwo natangiraga urugendo rwo kubaka ikipe nshya muri Miami, navuze ko mfite inzozi zo kuzana abakinnyi bakomeye ku Isi muri uyu mujyi. Nashakaga abakinnyi bafite intego nk’izanjye ubwo najyaga muri LA Galaxy, kugira ngo bafashe ruhago ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuzamuka, bubakire ibigwi ikiragano cy’ahazaza muri iyi siporo dukunda.”

“Uyu munsi za nzozi zabaye impamo. Ntabwo ntewe ishema gusa no kuba umukinnyi uri ku rwego rwa Messi aje mu ikipe yacu, ahubwo nishimiye no guha ikaze inshuti, umuntu wihariye n’umuryango we mwiza mu muryango mugari wacu wa Inter Miami. Icyiciro gikurikira cy’urugendo rwacu gitangiriye aha, kandi sinjye uzabona Leo ajya mu kibuga.”

Biteganyijwe ko Lionel Messi azakinira Inter Miami umukino wa mbere ku wa 21 Nyakanga ubwo izaba ikina na Cruz Azul muri League Cup.

Bivugwa ko Messi azajya ahabwa miliyoni 60$ ku mwaka ndetse ibigo bya Apple na Adidas byagize uruhare mu kugira ngo asinyishwe na Inter Miami.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *