Mashami Vincent yamaze gusinyira gutoza Police FC nku mutoza mushya

Mashami Vincent wahoze atoza ikipe y’igihugu Amavubi, bivugwa ko yamaze kugirwa umutoza wa Police FC mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere.

Police FC yahisemo gutandukana n’uwari umutoza wa yo, Frank Nuttall, ni nyuma y’uko batashimye umusaruro we muri shampiyona ya 2021-22.

Nuttall, Police FC ikaba yahisemo kumusimbuza Mashami Vincent uheruka gutandukana n’ikipe y’igihugu muri Werurwe 2022.

Amakuru avuga ko Mashami Vincent kuri uyu wa Gatanu ari bwo yashyize umukono ku masezerano yo gutoza Police FC yarangije ku mwanya wa 7 muri shampiyona y’umwaka ushize wa 2021-22.

Police FC kimwe mu byo bamusabye ni ugufasha iyi kipe kwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu gihugu.

Mashami Vincent si mushya muri shampiyona y’u Rwanda nubwo igihe kinini yakunze kuba mu ikipe y’igihugu, yanatoje amakipe arimo APR FC na Bugesera FC.

ISIMBI.RW - FERWAFA yavuze ku hazaza ha Mashami ufite amanota 40/105 mu  myaka irenga 3 amaze mu MavubiMashami Vincent yaherukaga ku mirimo y’ubutoza mu ikipe y’igihugu Amavubi

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *