Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ku bufatanye na RDB basohoye ibisabwa kugirango umuntu afungure akabari.

Nkuko byemejwe n’inama y’abaminisitiri yari iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, tariki ya 21 Nzeri 2021,hakemezwa ko utubari dufunguye, ariko amabwiriza yuko tuzakora hakemezwe ko  azashyirwaho na minisiteri y’ubucuruzi n’inganda kubufatanye na RDB.

Uyu munsi tariki 23 Nzeri 2021 Kubufatanye bwa minisiteri y’ubucuruzi n’inganda na RDB basohoye amabwiriza agenga umuntu wese ushaka gufungura akabari ndetse n’iyubahirizwa ryayo.

N’amabwiriza benshi bari bategerezanyije amatsiko, kubera uburyo hari hashize igihe kinini haterana inama y’abaminisitiri ariko abenshi bagategereza ko utubari twafungura ariko amaso agahera mu kirere.

 

No photo description available.

No photo description available.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *