Minisiteri y’ubuzima irateganya korora ingurube zizajya zifashishwa n’abaganga biga kubaga

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko hagiye gutangizwa ubworozi bw’ingurube zizajya zifashishwa n’abaganga biga ibijyanye no kubaga abarwayi.

Izo ngurube zizororerwa hafi y’Ibitaro bya Masaka nk’uko Dr Ngamije yabibwiye abadepite ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 19 Ukwakira, ubwo yabagezagaho isobanurampamvu ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu, tisi n’uturemangingo.

Minisitiri Ngamije yasubizaga umwe mu badepite wavuze ko muri uyu mushinga w’itegeko hakwiye kongerwamo iby’uko ingingo zivuye ku nyamaswa zishobora gukoreshwa zikaba zasimbura iz’umuntu mu gihe ubushakashatsi buzaba bumaze kubyemeza.

Depite Hindura Jean Pierre, ati “Niba hari ubushakashatsi bufite aho bugeze ingingo z’inyamaswa zikaba zitangiye guterwa abantu, tukaba dutoye iri tegeko na byo twabyemera ariko tukavuga ko iteka rya Minisitiri rizagena uko bizakorwa. Twebwe twaba dutoye itegeko rizamara igihe noneho igihe ubwo bushakashatsi buzemerezwa minisitiri akazashyiraho iteka agendeye kuri iyo ngingo twaba twemeje bitabanje kugaruka mu nteko, ariko ubu ukuntu tubikoze, ejo n’ejobundi nibikunda itegeko rizagaruka hano ryongere rivugururwe.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko kugeza ubu ntaho biri ko hari ingingo zituruka ku nyamaswa zifashishwa mu gusimbura ingingo z’umuntu.

Ati “Ari uko bimeze ayo matungo yakororwa akajya akaduha impyiko akaduha imitima, byakoroha. Wajya usanga hari ubworozi nk’ubwo iruhande rw’ibitaro wabona umurwayi ukajya gufata ingurube ukavanamo umutima ukawutera umuntu. Ntabwo ari ko bimeze ntabwo ubushakashatsi bwari bwagera aho ngaho.”

Yakomeje avuga ko ikigiye gukorwa ari ukorora ingurube zizajya zikoreshwa n’abiga ibyo kubaga abarwayi kuko byagaragaye ko imiterere y’umubiri w’ingurube ijya guhura n’iy’umuntu.

Ati “Twebwe icyo tugiye gukora mu minsi iri imbere hariya i Masaka tuzorora ingurube kugira ngo abaganga bigireho kubaga abarwayi. Zizaba zihari abaganga babaga bajye bazifata bige kubaga bifashishije ingurube ariko urumva ni ukwiga ntabwo ari ukuvura.”

Minisitiri Ngamije yanabwiye abadepite ko hari gutegurwa itegeko rigenga ibyo “gutwitira” abandi kuko nubwo bikorwa ngo nta tegeko rihari ryubahirizwa.

Mbere y’uko uyu mwaka urangira biteganyijwe ko umushinga w’iryo tegeko uzaba washyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko nk’uko Minisitiri w’Ubuzima yakomeje abisobanura.

Ati “Itegeko rigenga ibyo gutwitira abandi rirakenewe ndetse hakazaba n’ububiko bw’intanga ngabo n’intangangore nk’uko bigenda n’ahandi ku isi. Ubu birakorwa ariko nta tegeko rihari ribigena. Twatangiye no kubona ahari ibibazo bigoye gukemura aho umugore yemerera murumuna we kumutwitira umugabo agahita amucyura cyangwa akanga kumusubiza umwana n’ibindi nk’ibyo.Iryo tegeko turimo turaritegura bitarenze uyu mwaka tuzaba twarizanye.”

Ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu, tisi n’uturemangingo ryemejwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite. Ryatowe n’abadepite 66, nta waryanze, nta wifashe, imfabusa zabaye esheshatu. Umushinga uzoherezwa muri komisiyo ifite ibiwukubiyemo mu nshingano kugira ngo iwusuzume byimbitse.

Src:Igihe

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *