Mu mateka y’igikombe k’isi nibwo hagaragaye mo abasifuzi b’abagore, bayobowe n’umunyarwandakazi

Bwa mbere mu mateka y’igikombe cy’isi, Nibwo abagore bagera kuri 6 bayobowe n’umunyarwandakazi Mukansaga Salma, bagiye kwerekeza muri Qatar gusifura igikombe cy’isi cy’uyu mwaka.

Igikombe cy’isi cy’uyu mwaka kirabura iminsi 8 gusa ngo umukino ufungura irushanwa ukinwe. Iki gikombe kizabera muri Qatar, kizasifurwa n’abasifuzi 36 bo mu kibuga hagati, 69 bungirije cyangwa bo ku mpande ndetse n’abandi 24 bazaba bashinzwe kugenzura amashusho kuri VAR.

Bwa mbere mu mateka y’igikombe cy’isi gikinwa buri myaka 4, kigiye gusifurwa n’abagore 6 bayobowe n’umunyarwandakazi. Abo basifuzi b’abagore bagizwe n’abazasifura mu kibuga hagati ndetse no ku ruhande.

Abazasifura hagati mu kibuga ni:

Salima Mukansanga

Uyu ni umusifuzi w’umunyarwandakazi ukomeje kugenda akora amateka akomeye. Mulansanga ni we musifuzi wa mbere w’umugore uturuka mu Rwanda ugiye gusifura igikombe cy’isi ndetse ni nawe musifuzi wa mbere w’umugore wasifuye hagati mu kibuga mu mateka y’gikombe cy’Afurika.

Stephanie Frappartu

Ni umusifuzi ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa, akaba asifura muri shampiyona y’u Bufaransa ya Ligue 1, gusa yatangiye gusifura imikino mpuzamahanga muri 2019 mu gikombe gihuza uwatwaye Europa League na Champions League (UEFA Super Cup. Icyo gihe Liverpool yari yakinnye na Chelsea.

Mu mwaka wa 2020 uyu musifuzi yabaye umugore wa mbere usifuye imikino ya Champions League ndetse mu 2022 yasifuye umukino wa nyuma w’igikombe cy’u Bufaransa wahuje Nice na Nantes.

Yoshimi Yamashita

Uyu musifuzi w’umugore ukomoka mu gihugu cy’u Buyapani nawe ari mu bagore bazasifura igikombe cy’isi cy’uyu mwaka. Muri Mata 2022, yabaye umugore wa mbere usifuye imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo yo mu bihugu bya Asia (AFC Champions League).

Uwo mukino warangijwe n’imvururu kuko Yamashita yashinjwe guha amakarita ikipe imwe gusa kubera ko byarangiye ahaye Melbourne City amakarita 3 y’umuhondo ku makosa batemera.

Abasifuzi b’abagore bazasifura ku ruhande ni:

Kathryn Nesbitt

Ni umusifuzi w’umunyamerika nawe uzafura igikombe cy’isi cy’uyu mwaka kizabera muri Qatar, akaba yaratangiye umwuga wo gusifura ku ruhande mu 2015. Yagiye asifura ibikombe bikomeye birimo n’igikombe cy’isi cy’abagore cya 2019. Ubusanzwe asifura iwabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Karen Díaz

Karen Díaz ukomoka muri Mexico, nawe yatoranyijwe mu bagore bazasifura igikombe cy’isi. Ubusanzwe asifura muri shampiyona y’iwabo ariko ntabwo ari kenshi asifura imikino mpuzamahanga.

Neuza Back

Uyu musifuzi w’imyaka 38, akomoka muri Brazil, akaba asanzwe asifura shampiyona yo mu gihugu cy’iwabo no mu mikino mpuzamahanga. Neuza Back na we ari mu basifuzi b’abagore bagiye gukorera amateka muri Qatar mu mikino y’igikombe cy’Isi.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *