Rayon Sport ikomeje gutuma abafana bayo bitwara nabi bitewe no gutsirwa na Kiyovu Sport

Umukino wahuje ikipe ya Kiyovu Sports n’ikipe ya Rayon Sports wa rangira ikipe ya Kiyovu Sports itsinze Rayon Sports ibitego 2-1, ibi byatumye ikipe ya Rayon Sports imara imikino igera kuri 5 ikurikirana itarabona itsinzi kuri Kiyovu Sports.

Igitangaje  kuri uyu mukino abafana ba Rayon Sports bongeye gukora agashya ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 85 hari abafana batangiye gusohoka muri Stade baritahira.

Nyuma y’umunota umwe gusa batangiye gusohoka,  ikipe ya Rayon Sports yahise ibona penalite nuko ba bandi bose bari basohotse bahita bagaruka muri stade kureba iyo penalite aho byaje kurangira Onana ayinjije.

Ibi si ubwa mbere bibaye dore ko no mu mukino wundi uherutse guhuza ikipe ya Kiyovu Sports na Rayon Sports mu gikombe cya Made in Rwanda nabwo nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports, hari abafana ba Rayon Sports batangiye gusoka mu stade umukino utarangiye.

Ibi hari abakunzi nyakuri ba Rayon Sports batari kubishyigikira bavuga ko ikipe yabo bakwiye kuyishyigikira kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *