Mutsinzi Ange yamaze gusinyira ikipe yo muri Portugal , ni nyuma gutsindwa igerageza mu gihugu cy’u Bubirigi

Umukinnyi w’umunyarwanda ukina yugarira , Mutsinzi Ange Jimmy yamaze gusinyira ikipe ya Clube Desportivo Trofense yo mu cyiciro cya kabiri muri Portugal.

Mutsinzi Ange Jimmy yavuye mu Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021 yerekeje mu gihugu cy’u Bubiligi mu igeragezwa ry’ibyumweru 2 mu ikipe ya Oud – Heverlee Leuven.

Ni nyuma yo gutsindwa igeragezwa yakoreraga mu gihugu cy’u Bubirigi mu ikipe ya Oud – Heverlee Leuven.

Akimara gutsindwa igeragezwa abashinzwe kumushakira ikipe bahise bamwerekeza mu gihugu cya Portugal aho kuri ubu yamaze gusinyira ikipe ya CD Trofense ikina mu kiciro cya kabiri..

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, iyi kipe yagize iti :”Myugariro w’imyaka 23 mpuzamahanga ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, aje kongera ingufu mu ikipe mu mwaka w’imikino 2021-22.”

Mutsinzi Ange Jimmy yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo AS Muhanga, Rayon Sports ndetse na APR FC yari asojemo amasezeramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *