Ndambiwe abagabo bahora banyoherereza ubutumwa bandeshya: Gaby Kamanzi ku bamwushyiraho igitutu cyo gushaka

Umuhanzi Gaby Kamanzi uri mu bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda yavuze ko arambiwe abantu bahora bamushyiraho igitutu cyo gushaka ndetse n’abagabo bahora bamwoherereza ubutumwa bumusaba urukundo.

Ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio, Radio ya Kigali Today ku wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, umwe mu bari bakurikiye ikiganiro yamubajije igihe ateganya kuba yashinga urugo akagira umuryango na cyane ko yamaze kugera kuri byinshi mu buhanzi bwe amazemo imyaka .

Yagize ati: “Abantu bagombye kureka kujya bambaza niba mfite umusore cyangwa umugabo dukundana, kuko ibyo numva ari iby’ubuzima bwite bw’umuntu. Igihe nikigera bazabibona ku mbuga nkoranyambaga, ariko icyo nitayeho cyane ni umuziki wanjye”.

“Mu by’ukuri numva ndambiwe abantu banshyiraho igitutu cyo gushaka. Nakira ubutumwa bugufi buri munsi bw’abagabo bansaba gusohoka n’abashaka nomero”.

Mu bantu bagiye babaza Gaby impamvu adashaka umugabo, ngo hari n’abateraga intambwe bakamusaba urukundo bakeka ko yaba yarabuze umugabo mu buzima bwe. Icyakora uwo muhanzi we avuga ko ibijyanye n’urushako ari ubuzima bwite bw’umuntu.

Gaby aheruka gushyira hanze indirimbo nshya yise “Day by Day” ifite n’amashusho yayo (audio and visuals).

Irene Ingabire Kamanzi yavutse ku itariki 12 Kamena 1981, avukira ahitwa i Lubumbashi, mu Ntara ya Katanga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu muryango w’abana batandatu.

Ni umwana wa gatanu iwabo, akaba yaravukiye mu muryango w’abaririmbyi, ibyo bikaba byaramufashije mu buhanzi bwe.

Mu gihe Gaby yari afite imyaka 9 y’amavuko, yatangiye kugaragaza impano ye mu kuririmba, kuko yasubiragamo indirimbo basaza be baririmbaga, nyuma iyo mpano aza kuyikomeza mu kigo cy’ishuri cya Saint Esprit Nyanza yiga mu 1997 , muri ‘Singiza Ministries’ nyuma yo kwakira agakiza.

Gaby yasohoye indirimbo ye ya mbere mu 2003, ayita “Sauveur” mu 2004 yakoranye n’Umuhanzi w’Umurundi witwa Willy Uwizeye kuri ‘album’ ye, nyuma mu 2005 akorana n’uwitwa Richard Ngendahayo kuri ‘album’ ye.

Kamanzi kandi yabaye no mu itsinda ry’abahanzi ryitwaga “The Sisters” ryari ririmo na Aline Gahongayire na Tonzi.

Gaby yize muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) aho yigaga ibyijyanye n’icungamutungo, akaba yaragenze mu bihugu bitandukanye ku Isi abwiriza ijambo ry’Imana binyuze mu ndirimbo ze.

Kamanzi yamenyekanye cyane mu ruhando rwa muzika mu 2012, binyuze mu ndirimbo ye yise ‘Amahoro’ kuko yakunzwe cyane hirya no hino mu gihugu, ndetse igacurangwa cyane kuri za radio zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *