Papa Francis yagaragaje uruhande ahagazemo kubaryamana bahuje igitsina

Ubwo yari mu kiganiro na  Associated Press, umushumbwa wa Kiliziya Gatorika Papa Francis yavuze ko abaryamana bahuje igitsina aribo bita abatinganyi badakwiye guhanwa n’amategeko nkuko bimwe mu bihugu bibikora  ndetse ananenga amategeko afata ubutinganyi nk’icyaha avuga ko abogamye bitewe n’uko Imana ikunda abana bayo uko bameze kose.

Papa Francis yagize yagize ati “Kuba umutinganyi ntabwo ari icyaha (imbere y’amategeko).”

Uyu mushumba yavuze ko  abasenyeri bo mubice bitandukanye by’isi bashyigikira amategeko afata ubutinganyi nk’icyaha kandi agaheza abo mu muryango wa LGBTQ.

Gusa yongeyeho ko kubera imico yo mibice bitandukanye by’isi bishobora gutuma ibi bifatwa nkikibazo gikomeye ariko nanone asaba abasenyeri ko bakwiye guhindura imyumvire bagaha agaciro aba baryamana bahuje igitsina.

Yagize ati “Abasenyeri bagomba gutangira urugendo rw’impinduka, bakwiye kugirira ubugwaneza buri wese nk’uko Imana ibigirira buri wese muri twe.”

Kuri uyu wa Kabiri, Papa Francis yavuze ko ari ngombwa gutandukanya icyaha (imbere y’amategeko) n’icyaha (imbere y’Imana) ku byerekeye ubutinganyi.

Ati “Kuba umutinganyi si icyaha gihanwa n’amategeko. Yego, ariko ni icyaha imbere y’Imana. Reka tujye dutandukanya ibi byombi.”

Ibihugu bigera kuri 67 ku isi cyangwa ubucamanza bwabyo, bihana ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina. Ibigera kuri 11 bishobora no guhanisha igihano cy’urupfu ababikora nk’uko bigaragara n’urwego rwitwa ‘The Human Dignity Trust’ ruharanira ko ayo mategeko akurwaho.

Inzobere zivuga ko n’aho bene ayo mategeko atarajyaho, batabura gutesha agaciro no guheza cyangwa guhohotera aba-LGBTQ.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *