REG BBC yatwaye igikombe cya champion nyuma yo gutsinda patriots BBC(AMAFOTO).

Ikipe ya REG BBC yaraye itsinze Patriots umukino wa kabiri wa Kamarampaka wikurikiranya, ihita inegukana igikombe cya shampiyona ya 2020-2021, “BKNL Playoffs” yaherukaga muri 2017.

Iyo mikino yakinwe mu buryo buzwi nka (Best of3) aho zagombaga gutanguranwa gutsinda imikino 2 ubundi ikipe iyitanze indi igahita itwara shampiyona, REG yaje kubigeraho nyuma yo gutsinda imikino 2 yikurikiranya ihita inatwara igikombe yaherukaga mu myaka ine.

Ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021, REG BBC yari yatsinze Patriots amanota 66-63, ubwo byari byitezwe ko Patriots ishobora kuza kwinyara mu isunzu ikishyura ku mukino wa 2, ntibyaje kuyikundira kuko yongeye gutsindwa, REG BBC yaje kuyisubira maze iyitsinda kumanota 64 kuri 49.

hakaba hahise hanatangwa ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza, aho umukinnyi wugariye neza (best defender) yabaye Kamndoh Betoudje Frank wa Shoot 4 Stars, uwatsinze amanota menshi yabaye Mbanze Brian wa RP – IPRC Huye, uwatsinze amanota 3 menshi yabaye Ndizeye Dieudonné wa Patriots BBC.

Umukinnyi wazamuye urwego (Most improved Player) yabaye Romain Murenzi Kizito wa UGB, mu gihe umukinnyi witwaye neza muri shampiyona (Most Valuable Player) yabaye Shyaka Olivir wa REG, na ho umutoza mwiza aba Henry Mwinuka wa REG BBC.

kenneth gasana watsinze amanota 14 muruyu mu kino.

Nshobozwabyosenumukiza yitwaye neza muri uyu mukino

ibyishimo byari byose kuri REG BBC.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *