RIB yinjiye mu kirego cya Kalimpinya Queen ukurikiranye uwamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwinjiye mu kirego cya Kalimpinya Queen ukurikiranye uwamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga ukomeje gukoresha amashusho n’amagambo y’urukozasoni.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kalimpinya wari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2017, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’umuntu wamwiyitiriye ku rubuga rwa Twitter ukomeje gukoresha amagambo n’amashusho nyandagazi, binyuranye n’indangagaciro ze.

Ubwo yavugaga aya magambo, Kalimpinya yanahishuye ko yamaze gutanga ikirego cye muri RIB kandi yizeye kubona ubutabera.

Aha yagize ati “Mwiriwe neza! Iyi account @6_pazzo nabonye ko hari uwayinyitiriye akaba asakaza imvugo n’amashusho ahabanye n’indangagaciro zanjye. Natanze ikirego muri RIB kandi nizeye ubufasha. Mbaye niseguye ku waba yarababajwe nabyo.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze  ko koko bamaze kubona ikirego cya Kalimpinya ndetse batangiye kugikurikirana.

Yagizati “Nibyo koko yatanze ikirego cyakiriwe, kigiye gukurikiranwa. RIB irasaba abantu gusobanukirwa no kwirinda kwiyitirira umwirondoro w’undi kuko ari icyaha gihanwa n’igifungo kuva ku myaka itatu n’itanu n’ihazabu kuva kuri miliyoni 1Frw na miliyoni 3Frw.”

Ingingo ya 40 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, bavuga ko umuntu wese ubigambiriye ukoresha umwirondoro w’undi muntu kuri murandasi mu buriganya, agamije kubona inyungu,kuyobya cyangwa kwangiza ubwamamare bw’umuntu n’ibindi, mu gihe imyirondoro yabo isa, iteza urujijo cyangwa yenda gusa n’izina cyangwa ibiranga undi muntu cyangwa ikigo aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1Frw ariko atarenze miliyoni 3Frw.

Hadutse inyogosho yitiriwe Miss Kalimpinya - Kigali TodayKalimpinya QueenMushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *