Sam Karenzi yahawe inshingano zo kuyobora Radio ya Fine FM

Sam Karenzi umenyerewe mu makuru y’imikino akaba yaramaze  iminsi mike atangiye akazi kuri radio Fine Fm ivugira kuri 93.1 FM, yahise agirwa Umuyobozi wayo nk’uko byari bimeze kuri Radio10 yavuyeho mu minsi ishize.

Urukuta rw Twitter rw Fin FM rw’iyi radio, niho hacishijwe aya makuru aho bagize bati “Twishimiye kubatangariza ko Sam Karenzi ari we muyobozi mukuru wa Fine FM 93.1, amahirwe masa!”

Ikiganiro urukiko cyakunzwe na benshi  aho no kuri radio 10 yagikoraga ari naho cyahereye  kikaba kimukiye kuri radio Fine FM .uyu munyamakuru , yasabye abayikurikira bafite ibyo bashaka kwamamaza kuyiyoboka.

Ati “Abantu bari kumbwira ko bishimiye ko nagizwe umuyobozi wa radio baze banamamaze hano, kugira ngo radio itere imbere nibo tuzabikesha.”

Uyu munyamakuru yamenyekanye cyane ari kuri Radio Salus yakozeho mu gihe cy’imyaka umunani nyuma yo kuva kuri RC Huye atatinzeho ubwo yatangiraga umwuga w’Itangazamakuru.Guhera mu mwaka 2020, Sam Karenzi yatangiye gukora kuri Radio10 aho yahuriye n’abarimo Kazungu Claver na Kalisa Bruno Taifa, bari kumwe na Horaho Axel bakajya bakorana mu kiganiro cyiswe “Urukiko”.

Iki kiganiro cyari cyahizweho iherezo guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 ubwo cyakorwagamo impinduka,none ubu cyagarutse kuri iyi radio iramaze igihe kinini itangiye.

Ubu abanyamakuru Taifa Bruno,Taifa Bruno, bari mubari kugikora nkuko nubundi byari bimeze kuri Radio 10

Ikiganiro "Urukiko" mu isura nshya: Gukundwa no kwamamara kwacyo byahuye na  kidobya - IGIHE.comHoraho Axel

Ibyo wamenya kuri Kalisa Bruno Taifa umunyamakuru w'imikino uri mu  bakunzwe||Ibyo kujya kuri Radio10 - YouTubeKalisa Bruno Taifa

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *