The Ben yambitse impeta umukunzi we Uwicyeza Pamela

Nyuma y’iminsi bari mu biruhuko mu Birwa bya Maldives, umuhanzi Nyarwanda Mugisha The Ben yamaze kwambika Uwicyeza Pamela impeta ya fiancailles.

Mu mpera z’icyumweru gishize, The Ben na Pamela bari mu Kirwa cya Maldives giherereye mu Nyanja y’Abahinde mu gice cyo mu magepfo ya Asia aho bari bagiye kuruhuka.

The Ben yari amaze igihe ashyirwaho igitutu na bamwe mu bafana be bamubaza igihe azafata icyemezo cyo gushaka umugore nyuma y’aho mugenzi we Meddy ashyingiranywe n’umunya-Ethiopia.

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.

Pamela yambitswe impeta na The Ben

Amafoto: The Ben yateye umukunzi we Miss Pamella imitoma

The Ben na Pamella

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *